Print

Uruganda rwa Cimerwa rwahaye ibikoresho ya kipe y’abana yagaragaye mu myambaro ikozwe mu bikarito bya Sima[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2019 Yasuwe: 5381

Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo uruganda rwa Cimerwa rwari rwatangaje ko uyu munsi rusura aba bana, nyuma y’uko ifoto yabo yari imaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibikoresho ubuyobozi bwa Cimerwa bwahaye bariya bana byiganjemo imyambaro ya siporo ndetse n’imipira yo gukina.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa mu ruganda Cimerwa bwana Bayingana Yves, yavuze ko kuba basuye bariya bana bakanabagenera ibikoresho ari itangiriro y’ibyiza ndetse n’ubufasha uruganda rwa Cimerwa rwifuza guha bariya bana b’i Kivumu.



Comments

Mparambo 20 October 2019

Uku ni ko amateka avuka. CIMERWA muzakurikirane aba bana CEMERWA FC nk’uko bayise izakure igere igihe ikomera koko ku rwego rw’igihugu.
Ahubwo munabashingire iduka i wabo ricuruza isima ndetse mushyire iwabo depot iyigurisha mu turere twa Karongi na Rutsiro mu rwego rwo kubateza imbere.