Print

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 2681

Rutahizamu Sugira Ernest yabwiye abanyamakuru kuwa Gatandatu ko atarisanga mu ikipe ya APR FC nkuko bimeze mu Mavubi ariko avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko ngo ubwo yaherukaga kuvuga kuri iyi kipe ubushize byamugizeho ingaruka mbi.

Sugira yagize ati “Iki kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yange… ubushize narabisobanuye bimbera bibi ntabwo nshaka kubivugaho byinshi.

Ikipe y’igihugu itandukanye n’ikipe isanzwe. Buri muntu agira aho yisanga. Wenda ntabwo bampora ko “gukunda igihugu” bindimo. Ikipe y’igihugu ni yo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizagenda biza”.

Sugira w’imyaka 28 amaze gutsindira APR FC igitego kimwe muri shampiyona kuva yayigeramo muri 2017 gusa kutitwara neza kwe byatewe n’imvune ikomeye yagize ituma amara umwaka adakina agarutse yimwa amahirwe n’abatoza.

Umutoza mushya wa APR FC,Adil Mohamed, ntabwo yiyumvamo Sugira bitewe n’uko atisanga mu mikinishirize ye ari nayo mpamvu yatumye amukura mu bakinnyi 18 mu mikino 2 iheruka irimo uwa Bugesera FC n’uwa Etincelles FC.

Rutahizamu Sugira umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4 Amavubi aheruka gukina,yishyiriyeho intego yo kuzajya atsindira Amavubi igitego nibura kimwe muri buri mukino azakina.


Sugira aheruka gutsinda igitego muri shampiyona APR FC yahuye na AS Muhanga