Print

Schwarzenegger yavuze ko atigeze akunda politiki’ nubwo yabaye Guverineri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 1696

Mu kiganiro Graham Norton Show gica kuri BBC One, Schwarzenegger yavuze ko "politiki itambamira gahunda nziza".

Avuga ko ubu mu kurengera isi, ari guha inkunga ye umwana w’umukobwa witwa Greta Thunberg ugamije kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Mu minsi ishize, Schwarzenegger yahaye uyu mwana w’imyaka 15, imodoka ikoresha amashanyarazi ngo ajye ayigendamo atangiza ikirere aho ari kuzenguruka Amerika.

Schwarzenegger yagize ati: "Greta ari gukora ibyiza, ni umwana ariko arabibona ko iyo uri kwangiza ikirere uba uri gushyira abantu bose mu kaga. Ni ubutumwa nizera ko abanyapolitiki bari kumva".

Avuga ko nawe yiteguye kumufasha kumvikanisha ubutumwa bwe.

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 72, ari kumwe na Linda Hamilton w’imyaka 63, aho bari kwamamaza filimi nshya bakinanye yitwa Terminator: Dark Fate.

Ubu bagiye muri Koreya y’Epfo muri ibyo bikorwa.

Kuwa gatanu, Schwarzenegger yabwiye kiriya kiganiro gica kuri BBC One ko yababajwe no kutabasha kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ati: "Njyewe nanga politiki. N’igihe nari Guverineri (wa California) ntabwo nigeze numva ndi umunyapolitiki.

Nari umukozi wa rubanda washyiragaho gahunda zigamije gukorera abantu ibyiza".

Inkuru ya BBC


Comments

mazina 21 October 2019

Abantu benshi ntabwo bakunda politike,kubera ko haberamo ibintu byishi bubi:Kubeshyana,amacenga,kwica, amatiku,amacakubiri, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.