Print

Abantu 3 bo mu muryango umwe muri Uganda barashwe

Yanditwe na: Martin Munezero 21 October 2019 Yasuwe: 2664

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda aravugako uwitwa Francis Rwabagabo w’imyaka 60 n’umugore we Kallen Nakato w’imyaka 38 barasiwe mu rugo rwabo ahitwa Kaliiro Township ku mugoroba w’ijoro ryakeye ahagana mu ma saa tatu z’ijoro.

Nyuma y’amasaha agera kuri 4 muri iryo joro nibwo haje kumenyekana muramukazi wa Rwabagabo witwa Leokadia Kizza nawe arasiwe mu rugo rwe ruherereye mu birometero bibiri uvuye kwa Rwabagabo nawe agahita apfa.

Biri gukekwa ko ubu bwicanyi bwakozwe n’mwe mu bahungu ba Rwabagabo witwa Mwebaze wahoze mu gisirikare ariko akaza kukivamo.

Impamvu uyu muhungu (Mwebaze) ariwe ukekwa ni uko bivugwa ko yari afitanye amakimbirane na se yatewe n’uko Mwebaze yari afite nyina wari uheruka gupfa witwaga Nakato bityo akaba yarashinzaga uyu muryango ko ariwe wamuroze.