Print

Minisitiri Busingye yasabye kwakirwa mu isi nshya ya Instagram

Yanditwe na: Martin Munezero 22 October 2019 Yasuwe: 1147

Busingye yasabye abasanzwe bamukurikira kuri Twitter ko banamukurikira kuri Instagram.

Ati: “ Rwose munyihanganire natinze kujya kuri Instagram ariko n’aho munkurikire nta kibazo.”

Nyuma yo kubitangaza kuri Twitter abanyamakuru bari basanzwe bamukurikirana bahise bamuha ikaze kuri Instagram bamwe bakavuga ko n’ubwo yari yaratinze ariko ubu aje kandi ahawe ikaze.

Hari n’abamubwiye ko kugira umuntu mukuru kandi w’umunyacyubahiro kuri Instagram ntako bisa!

Undi ati: “ Ntugasaze”

Hari undi muntu wamusabye no kuzajya ku rubuga nkoranyambaga rwa SnapChat .

Kuri Twitter Minisitiri Johnston Busingye akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 23.

Kuri Instagram akaba yari amaze gukurikirwa n’abantu barenga 40.