Print

Rayon Sports irahura na Bugesera FC idafite Radou na Saddam bafite ibibazo bitandukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 1951

Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinosa yabwiye abanyamakuru ko aba bakinnyi bombi batari bugaragara ku mukino w’ishyiraniro na Bugesera FC kubera ibibazo bafite birimo ko Saddam nta masezerano afite mu gihe Radou we afite ibibazo bye bwite ariko bijyanye n’imyitwarire mibi.

Yagize ati “Saddam afite ibibazo by’amasezerano, Radou afite ibibazo bye bwite. Gusa mfite umusimbura wabo mwiza uza kumfasha mu mukino”.

Nyandwi Saddam ntarahabwa amasezerano mashya nubwo yari yarabyijejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ku ruhande rwa Iradukunda Eric uzwi nka Radou afite akamenyero kabi ko gukererwa imyitozo ndetse rimwe na rimwe akanasiba ariyo mpamvu atari kumvikana n’umutoza Javier Martinez Espinosa muri iyi minsi.

Ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sports yakoraga imyotozo ya nyuma yo kwitegura Bugesera FC, Iradukunda Eric Radou yageze ku kibuga saa kumi n’iminota 34’ (16h34’) mu gihe bagenzi be bari batangiye imyitozo saa cyenda zuzuye (15h00’).

Abandi bakinnyi bashobora kutagaragara ku mukino urahuza Rayon Sports na Bugesera uyu munsi saa kumi n’ebyiri barimo Nshimiyimana Amran ufite akabazo k’imvune na Kakule Mugheni utarazamura urwego.



Nyandwi Saddam na Iradukunda Eric ntibagaragara ku mukino wa Bugesera FC