Britney Spears w’imyaka 37 n’uyu mukunzi we w’imyaka 25 bagaragaye bari mu busitani bari gukora siporo ngororamubiri [Gymnastics] bituma benshi bacika ururondogoro.
Mu butumwa yaherekeresheje aya mafoto,Britney Spears yavuze ko yari amaze imyaka 2 adakora izi siporo ariko yishimiye gukorana n’umukunzi we.
Britney Spears akunze gusangiza abamukurikira ku rukuta rwa Instagram amafoto ye ari muri Gym,ariko kuri iyi nshuro yahisemo kubasangiza amashusho ari mu bihe byiza n’umukunzi we bari gukora gymnastics.
Ni byiza kugira umutoza wa sport wumukorera bushake.