Print

Umunyamakuru Maniraguha Ferdinand yanditse igitabo gikubiyemo inkuru ndende (Novel/Roman) mu ntego zo guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 22 October 2019 Yasuwe: 1008

Kubera ubwinshi bw’abashakaga uwo mukobwa kandi bakomeye, Gisa yarahizwe, akoreshwa impanuka ajya mu bitaro ari naho akaga ke katangiriye.

Mu bitaro aho yahahuriye n’umukobwa wamwiziritseho kugeza ubwo ahitanye Naila ngo amwegukane, birangira Gisa ahungiye mu bihayimana ariko naho ntiyahirwa kuko yaracokojwe birangira ahindutse umwicanyi.

Maniraguha avuga ko ari inkuru ishingiye ku bibaho mu buzima, igenewe buri wese kuko irimo urukundo, ubuhemu, ubugizi bwa nabi n’ubutabera burenze ubutangwa ku Isi.

Uyu mwanditsi avuga ko ibijyanye n’ubuvanganzo yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, bikarushaho mu mashuri yisumbuye na Kaminuza kuko amasomo yahize afite aho ahuriye n’ubuvanganzo.

Kwandika inkuru ndende kandi avuga ko byaturutse ku buke bw’ibitabo by’ubuvanganzo byanditse mu Kinyarwanda, kuko mu masomero menshi mu gihugu ndetse no ku bigo by’amashuri usanga higanje ibitabo by’abanyamahanga.

Yagize ati “Akenshi abantu bashinja abanyarwanda kutagira umuco wo gusoma ariko sinkeka ko ari cyo kibazo, ahubwo n’ibitabo by’abanyarwanda byanditse mu Kinyarwanda ni bike, kandi umubare munini w’abanyarwanda uvuga Ikinyarwanda. Ni akazi k’abanditsi rero kwandika ibishimisha kandi byigisha abasomyi”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko (RALSA) giherutse gutangaza ko mu masomero 61 y’abaturage hirya no hino mu gihugu higanjemo ibitabo byanditse mu ndimi z’amahanga, ari nabyo akenshi bituma batayagana ku bwinshi.

Igitabo ‘Undi Munsi’ cyasohotse muri uku kwezi k’Ukwakira, vuha aha kiraba kiboneka mu masomero atandukanye mu mujyi wa Kigali nka Librairie Caritas n’andi cyangwa ugahamagara kuri 0782645063. Kigura amafaranga 5000.