Print

Rayon Sports yeretse Bugesera FC ko ubwoba yari ifite bwo gukinira ku matara bwari bufite ishingiro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 5462

Mu mukino wabanje guteza umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Bugesera FC butifuzaga gukina ku I saa 18h00,warangiye Rayon Sports itwaye amafaranga n’amanota 3 yari ikeneye kuko Bugesera FC yayigoraga cyane.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi 2 bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo barimo Iradukunda Eric Radu na Nyandwi Saddam,yitwaye neza itahana amanota 3 ikoresheje kuri uyu mwanya myugariro Irambona Eric.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwigana kw’amakipe yombi gusa ba rutahizamu ba Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na Mugisha Gilbert bazengereje ubwugarizi bwa Bugesera FC.

Ku munota wa 45,Rayon Sports yabonye coup Franc nziza yatewe na Rutanga Eric ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu uragaruka.

Ku munota wa 57 nibwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Rutanga wawuzamukanye ahererekanya na Iranzi Jean Claude.

Bugesera FC ikimara kwinjizwa igitego,yahise ifungura umukino irasatira cyane yibagirwa kugarira byayiviriyemo gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 66 gitsinzwe na Sarpong Micheal wahawe umupira mwiza na Oumar Sidibe.

Bugesera yahise itangira kotsa igitutu Rayon Sports ishaka igitego cyayifasha kwinjira mu mukino ariko ba myugariro bayibera ibamba.

Bugesera FC yaje kungukira ku mbaraga nke z’abakinnyi ba Rayon Sports bari bananiwe,iona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Djihad Rucogoza ku munota wa 89.

Ikipe ya Rayon Sports yasubiranye umwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 10 inganya na APR FC ya mbere.


Comments

Margo 24 October 2019

Rayon Sport ikipe yacu yaduhaye ibyishimo twari twiteze.


Munzina 23 October 2019

uyumukino wari witabiriwe cyane, byageze aho police ifunga imwe mumiryango ya stade. byerekanye ko aba rayon bakunda ikipe yabo Koko.


Claude Y. 22 October 2019

Mwakoze Basore bacu nyamara barafinda azabikora