Print

Messi yaraye yanditse amateka akomeye muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 2712

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Slavia Prague,Kapiteni Messi ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’umukino nyuma y’umupira mwiza yahawe na Arthur.Iki gitego Messi yatsinze cyabaye n’icya 113 muri UEFA Champions League.

Slavia Prague ifite igikombe cya shampiyona yo muri République Tchèque, yaje kwishyura icyo gitego gitsinzwe na Jan Boril ku mupira yari aherejwe na Lukas Masopust ku munota wa wa 50 hanyuma ku munota wa 57 uwitwa Peter Olayinka yitsinda igitego cyahaye atatu FC Barcelona.

Nubwo amaze gutsinda mu marushanwa ya Champions League 15 yikurikiranya, Messi ntabwo arashyikira Ryan Giggs wakiniye Man United ufite umuhigo wo gutsinda mu marushanwa 16 ya Champions League gusa we ntabwo yabikoze yikurikiranya.