Print

Kamonyi: Umwarimu wakorakoraga abana b’abakobwa yigishaga akanabasoma yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 6640

Uwo mwarimu yigishaga ku kigo giherereye mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Gihara akurikiranyweho kuba yarakoreye abana yigisha b’abakobwa ibikorwa by’ishimishamubiri.

Amakuru avuga ko ibyo bikorwa byabaye hagati ya Mutarama na Gicurasi uyu mwaka bikorerwa ku bana icumi bari mu kigero cy’imyaka 10 na 12 bigaga mu mwaka wa 4 n’uwa 5w’amashuli abanza.

Ngo yakundaga kwiyegereza umwana w’umukobwa akamukorakora ku kibuno, ku mabere ndetse akanamusoma, rimwe na rimwe agafata umwe akamugumana mu masomo y’umugoroba (coaching) kugeza saa tatu z’ijoro agamije ibyo bikorwa.

Magingo aya, uyu mwarimu yafatiwe i Runda mu Karere ka Kamonyi ku kindi kigo kuko ngo ubwo aya makuru yamenyekanaga yahise asezera ajya ahandi.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abafite abana mu nshingano bakwiye kwirinda kubakorera ibikorwa nk’ibi byangiza ubuzima bwabo.

Ati “RIB irakangurira abarezi n’abandi bose bafite ububasha ku bana barera, kwirinda gukora igisa n’ibi byaha kuko byangiza ubuzima bw’abana kuva ari bato kugera bashaje. Bibangiza mu mitekerereze ku buryo abana banga ishuri.”

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gusambanya umwana, mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Inkuru ya IGIHE


Comments

kamikazi angel 26 October 2019

Nukuri abarezi nkabo mubahane kuko barimo kwangiza urubyiruko rwejo hazaza