Print

Gasabo:Abantu batunguwe no kubona inka ihanuka kuri Moto mu isantere rwagati

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 5857

Mu Murenge wa Jali ho mu Karere ka Gasabo ,umujyi wa Kigali ahagana saa 18hoo z’u mugoroba wa taliki ya 18 ukuboza 2019. Hagaragaye umumotari uhetse Inka kuri Moto yo mubwoko bwa TVs 125 ifite plaques RC 582 Y.

Inka yaje guhanuka kuri iyo Moto mu isantere ya Gashyushya rwagati mu muhanda bibangamira abagenzi muri uyu muhanda. Mu gihe gito ku minota nka 20 abaraho bafashije uyu mumotari wari uhetse iyo nka kuyisubiza kuri Moto irakomeza.

Abaraho babibonye bababajwe n’ uburyo Moto isigaye iheka Inka, kandi zaragenewe abagenzi. Mu gihe abandi bo bavuze ko uyu mugenzi ashobora kuba Atari afite ubundi buryo ayitwaramo ari nayo mpamvu yatumye ayitwara kuri moto.

Mu nkuru zacu tuzabagezaho icyo inzego z’umutekano zibivugaho niba koko biriya binyabiziga byagakwiye gutwaraho n’amatungo.


Comments

theogene 25 October 2019

ntabwo numva impavu mwibaza kubintu cyane? ese gutwara inkaye kuri moto ye hari uwo byabangamiye ? hari icyibazo byateje byaba bibabaje? nimubona abayitwaye muntoki se bwo mizibaza ibiki? mujye muduha nikururu zifite icyo zidufasha.