Abatunzi b’ibihe byose bayobowe n’umwami wa Mali, Mansa Musa gusa hari abantu babayeho mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu bari bafite amafaranga asa n’aho ari menshi ndetse bisa n’ibigoye ko hari umuntu wayagira muri iyi minsi. Turaza kwibanda ku babayeho nyuma y’ivuka rya Yezu Kiristu.
Mu bo hambere twavugamo Augustus Caesar wabayeho afite amafaranga agera kuri Tiriyoni $4.63. Uyu muherwe yabayeho mbere ya Yezu Kirisitu ndetse na nyuma ye kuko yavutse muri 63 aza gupfa muri 14 nyuma y’ivuka rya Yezu Kirisitu kuko mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu babaraga bava ku mubare munini bajya ku muto bihabanye n’iby’uyu munsi.
Undi muherwe wabayeho mbere ya Yezu ni umwami Salomon wayoboye ubwami bwa Israel wabayeho atunze agera kuri Tiriyoni $2.2. Undi ni Akbar I Umwami w’ubwami bwa Mughal wari utunze agera kuri tiriyoni $21, undi wabayeho afite ifaranga ritagira uko ringana ni umwami wa Shenzong wayoboye icyahoze ari ubwami bw’Abashinwa aho yari afite agera kuri tiriyoni $30.
Undi mwami wabayeho mu mateka y’Isi wari umuherwe bamwita Genghis Khan wabayeho mu myaka myinshi ya mbere y’ivuka rya Yezu Kirisistu akaba yarabayeho afite ubutunzi bungana na tiriyoni $100. Uyu mwami mu gihe cye bavuga ko yendaga kwigarurira Uburayi ndetse na Aziya.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakire 10 b’ibihe byose ariko ntabwo turi bujye kure y’ivuka rya Yezu Kirisitu!
10. Cornelius Vanderbilt, Miliyaridi $185 Igihugu akomokamo: America (USA)
Igihe yabayeho: 1794-1877
9. Henry Ford, Miliyaridi $199 Igihugu akomokamo: United States
Igihe yabayeho: 1863-1947
8. Muammar Gaddafi, Miliyaridi $200 Igihugu akomokamo: Libya
Igihe yabayeho: 1942- 2011
7. William the Conqueror, miliyarid $229
Igihugu akomokamo: England
Igihe yabayeho: 1028-1087
6. Jakob Fugger, Miliyaridi $221 Igihugu akomokamo: German
Igihe yabayeho: 1459-1525
5. Mir Osman Ali Khan, Miliyaridi $230
Igihugu akomokamo: India
Igihe yabayeho: 1886- 1967
4. Nikolai Alexandrovich Romanov, Miliayaridi $300
Igihugu akomokamo: Russia
Igihe yabayeho: 1868-1918
3. Andrew Carnegie, Miliyaridi $310 Igihugu akomokamo: United Kingdom
Igihe yabayeho: 1835- 1919
2. John D. Rockefeller, Miliyaridi $330 Igihugu akomokamo: United States
Igihe yabayeho: 1839- 1937
1.Mansa Musa, Miliyaridi $400 Igihugu akomokamo: Mali
Igihe yabayeho: 1280- 1337
Mu gukora uru rutonde twifashishije imbuga nyinshi nka answersafrica.com na cheatsheet.com ndetse n’izindi zitandukanye.
Gusa nk’uko twabibonye hari imbuga zikora urutonde zishyizemo n’abantu babayeho mbere ya Yezu Kirisitu. Twe twibanze kuva muri 1-2019. Hari n’izishidikanya ku mafaranga aba bagabo bari batunze kuko ntabwo ari kenshi bagenda bayahuriraho.