Print

Ethiopia: Abantu 27 bamaze gupfira mu myigaragambyo imaze iminsi 3 itejwe n’umunyamakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2019 Yasuwe: 1345

Imidugararo yatangiye kuwa gatatu ubwo Jawar Mohammed umunyamakuru n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yavugaga ko leta ishaka kumwambura abamurinda.

Kuwa kabiri, minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yari yavuze ko ikinyamakuru cya Bwana Jawar kiri guhembera ivanguramoko n’urugomo mu baturage.

Ikinyamakuru cye Oromo Media Network (OMN) cyagize uruhare mu mpinduka zabaye mu mwaka ushize zagejeje ku butegetsi Abiy Ahmed nawe wo muri ubu bwoko bwa Oromo.

Jawar ni umuntu ufite ijambo ryumvikana cyane mu ba Oromo nubwo afite ubwenegihugu bwa Amerika.

Yagarutse iwabo mu kwezi kwa kane umwaka ushize Abiy ageze ku butegetsi.

Aba Oromo nibo bagize umubare munini w’abatuye Ethiopia, gusa bavuga ko basigajwe inyuma mu bukungu na politiki ugereranyije n’abo mu bwoko bwa Amhara babakurikira mu bwinshi.

Mu gihe hateganyijwe amatora umwaka utaha, bikomereye cyane Abiy Ahmed guhagarika urugomo rushingiye ku moko rukiri henshi mu gihugu.

Kuwa kabiri, Bwana Abiy ari mu nteko yavuze ko hari abantu bafite ibinyamakuru batagira ’passport’ za Ethiopia "bakorera mu gihugu iyo hari amahoro, ibintu byakomera bagakorera hanze".

Byumvikaniye benshi ko yakomozaga kuri Jawar Mohammed n’ikinyamakuru abashinja guhembera urwango n’urugomo mu moko y’abatuye Ethiopia.

Bucyeye Jawar yavuze ko leta ishaka kumwambura abamurinda.

Biragoye kwiyumvisha uburyo abantu 27 bamaze kwicwa mu myigaragambyo kubera uyu munyamakuru.Aba ni hafi inshuro ebyiri z’abari batangajwe mbere ko bamaze gupfa.

Gusa Jawar ni umuntu wemerwa n’abantu benshi bo mu bwoko bwe, ikinyamakuru cye cyagize uruhare mu mpinduka zabaye umwaka ushize.

Mu gihe Jawar yareka ubwenegihugu bwa Amerika akiyamamariza ubutegetsi umwaka utaha ashobora kuba mukeba ukomeye wa Abiy uherutse guhabwa igihembe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Inkuru ya BBC