Print

Donald Trump yashimiye byimazeyo Kanye West

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2019 Yasuwe: 2402

President Donald Trump ahereye kuri iyi Album ndetse no ku magambo Kanye West ubwe ubwe yitangarije ku munsi w’imurikwa ry’iyi Album yiganjemo kurata ibikorwa bya President Trump, ibi bikaba byatumye amushimira cyane ndetse anahamya ko uyu mugabo koko ari we muhanzi w’ikirangirire ku isi nk’uko Kanye West yakunze kujya abyivugira.

Ubwo Kanye West yajyaga kumurika iyi Album mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko ari we muhanzi w’ibihe byose wabayeho ku isi anerurira abatuye isi uburyo yemera President Donald Trump ndetse ko nawe yifuza kuzatera ikirenge mu cya Trump akayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi bikaba byatumye kuri uyu wa 29 Ukwakira Trump ajya kuri Twitter ye agashimira Kanye West ku bw’iyi album bigaragara nk’aho yabaye umufana we.

Nk’uko tubikesha raporo yakozwe urubuga ‘Variety.com’, iyi Album Kanye West yasohoye kuwa 5 taliki ya 25 Ukwakira 2019 yamwinjirije akayabo k’amafranga atari make dore ko muri iryo joro ryonyine yinjije miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu by’amadolari y’Amerika ($1,300,000).


Comments

king 30 October 2019

please uwamushimiye ni Donald Trump Junior(Umuhungu wa Trump Senior) ntabwo ari President Trump.