Print

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje impamvu ikomeye yatumye Etincelles FC ibahagama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 3526

Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere ya Etincelles FC,yananiwe gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya bituma iguma ku mwanya wa 05 wa shampiyona.

Javier Martinez Espinoza umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko batahiriwe n’uyu mukino gusa ngo iyo Eric Rutanga yinjiza penaliti byari koroshya imibare.

Yagize ati “Twagerageje gukora cyane mu mukino ariko penaliti yahushijwe na Rutanga yari kuba urufunguzo rw’umukino, bishoboke ko Rutanga nta cyizere yari yifitiye ariko nta kundi tuzareba mu mikino itaha”.

Martinez yatangiye kujya ku gitutu kuko yatakaje amanota 5 mu mikino 2 ishize ndetse mu mukino ukurikira azasura Musanze FC kuri stade Ubworoherane.


Rayon Sports yatakaje amanota kabiri kikurikiranya