Print

Abanyarwanda bemerewe kujya muri Qatar bakahamara iminsi 30 nta VISA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2019 Yasuwe: 3686

Gufungura amarembo ku baturage b’ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y’igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw’ibihugu.

Ikigo cya VisitQatar cyongeye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 46 abaturage babyo bashobora kwinjira muri Qatar badafite Visa, bakaba bayisaba mu gihe cy’iminsi 30, igihe gishobora kongerwa.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye BBC ko ibi "byerekena imibanire myiza y’ibihugu byombi".

Avuga kandi ko ibi "bizafasha imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi", kandi ko iki ari icyemezo kigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu bitatu byo muri Afurika; Seychelles, South Africa n’u Rwanda nibyo biri ku rutonde rw’ibihugu biri muri iyi gahunda ya Qatar yo korohereza ababivuyemo kubona Visa.

Ibisabwa ku banyarwanda muri iki cyemezo ni uko baba bafite ’passport’ ifite nibura agaciro mu mezi atandatu, kuba bafite ’ticket’ y’indege izabasubiza iwabo, no kuba berekana aho bazaba bari muri Qatar.

Mu muhate wo guteza imbere ishoramari, kuva mu kwezi kwa mbere 2018, u Rwanda rwafunguriye abatuye ibihugu by’isi kuza mu Rwanda bagasaba Visa bahageze.

Ibihugu binyuranye bya Afurika bihuriye n’u Rwanda mu miryango itandukanye cyangwa bifitanye nayo amasezerano ababituye bashobora kumara iminsi 90 mu Rwanda badasabwe Visa.

Comments

[email protected] 1 November 2019

Mwongereho muti ababifitiye ubushobozi. Hahaha

hitimana 1 November 2019

A very good information indeed.QATAR ni igihe gikize cyane kubera Petrole na Gaz.N’ubundi abantu bashatse babana mu mahoro,Visas na Passports bikavaho.Kera isi yari igihugu kimwe kivuga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11:1 havuga.Ibihugu byaje kubera intambara.Nubwo benshi batabizi kubera ko batita kubyo bible ivuga,isi izongera ibe igihugu kimwe.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku Munsi wa nyuma Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Imana izaha ubutegetsi bw’isi Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Yesu azahindura isi paradizo,akureho ibibazo byose,hariho na Visas.
Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,Imana igusaba kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko Imperuka iza.Bisome muli Zefaniya 2:3.