Print

Fabrice umukinnyi w’ikipe ya Espoir Basketball Club yatunguye umukunzi we muri Kigali Arena amusaba kuzamubera umugore imbere y’imbaga y’abantu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2019 Yasuwe: 8214

Uyu mukino wa BK all Star Game utegerejwe na benshi uri guhuza ikipe ya Nijimbere Guibert uraba afatanya n’abakinnyi barimo Sagamba Sedar, Iyakaremye Emmanuel, Kubwimana Ally Kazingufu, Beleck Englebert, Muberwa Medard, Ndizeye Dieudonné, Hakizimana Lionel, Habineza Shaffy, Shyaka Olivier, Ngandou Bienvenue, Makiadi Ongea Michael na Mutabaruka Victor.

Iyi kipe iraza kuba itozwa na Nkusi A. Karim, uza kuba yungirijwe na Mwiseneza Maxime.

Aba bahanganye n’ikipe ya Mugabe Aristide uza kuba afatanya na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Kubanatubane Jean Philippe, Sangwe Armel, Mukengerwa Benjamin, Irutingabo Fiston, Rukundo Fabrice, Niyonkuru Pascal, Ruzigande Ally, Kami Kabange Milambwe, Kasongo Aubin Junior, Kaje Elie na Muhayumukiza Eric.

Umutoza w’iyi kipe ni Mwinuka Henry wungirijwe na Buhake Albert.

Ibi birori byabanjirijwe n’abahiganwe mu gutsinda amanota atatu ndetse no gukora dunk.

Ubwo dunks zari zirimbanyije, ni bwo Rukundo Fabrice wari mu bakinnyi batandatu bahiganwaga gutsinda Dunk yatunguriye umukunzi we imbere y’imbaga yari muri Kigali Arena, amupfukama imbere amusaba ko bazabana akaramata.

Uyu musore wa Espoir BBC n’umukunzi we bakomewe amashyi menshi n’abari bari muri Kigali Arena bari bizihiwe, mbere yo gutsinda dunk itanyuze cyane abari bagize akanama nkemurampaka.