Print

Nyanza: Abanyeshuli bayobora abandi biga mu mashuli bacumbika bari mu itorero ryihariye

Yanditwe na: Ubwanditsi 2 November 2019 Yasuwe: 1189

Iri torero ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere Ntazinda Erasme rigamije gutoza abanyeshuri bayobora abandi kugira indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda nabo bakazazitoza abo bagenzi babo bahagarariye.

Mu biganiro bahawe harimo icyo bahawe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel wababwiye ku bintu by’ingenzi umuntu uyobora abandi agomba kugira no kuba yujuje.

Perezida wa NIC Hon Bamprike Edourd we yababwiye akamaro k’Indangacaciro z’Umunyarwanda ashimangira ko bafite amahirwe kuba Akarere karabatekerejeho. Yababwiye ko bagomba kwirinda imyitwarire idahwitse yabicira ejo hazaza. Ati:"Inama yo gutsinda ikigeragezo cy’uyu munsi ni igishoro cy’Ejo hazaza heza"

Ku ikubitiro aba banyeshuli bakaba bahawe ibiganiro birimo icyo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge cyatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza SP Kamali Mberabagabo ndetse n’ikiganiro cy’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu n’uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho cyatanzwe na Col Rugazora Emmanuel uyobora ingabo muri Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Abanyeshuli bari gutozwa bishimiye iri torero cyane cyane ko bimwe mu bikubiye mu nyigisho bari guhabwa bamwe aribwo bwa mbere bari babyumvise n’abari barabyumvise bakaba barabyanye abantu batabifiteho ubumenyi bungana b’ubw’abari kubatoza.

Itorero ryitabiriwe n’abanyeshuri 372 bayobora abandi mu bigo bicumbikira abanyeshuri 15 byo mu Karere ka Nyanza byose. Bikaba biteganijwe ko iri torero rizasozwa na Mineduc ku mugoroba w’Itariki ya 3/11/2019.

Akarere k Nyanza kari mu Turere tw’igihugu tubarizwamo amashuli menshi. Muri Aka habarizwa ibigo by’amashuri yisumbuye 108 birimo 55 bifite amashuri yisumbuye na TVET muri byo 15 akaba aribyo abanyeshuri bigamo bacumbikirwa. Muri Aka Karere kandi hakaba hari n’ishami rya Kaminuza ya UNILAK