Print

Manishimwe Djabel n’umufasha we bibarutse umwana w’umuhungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 2731

Manishimwe Djabel warushinze agikina mu ikipe ya Rayon Sports,yashyingiranywe na Niyitunganye bari bamaze imyaka 4 bakundana mu bukwe bwabereye ahitwa ‘Pégase Resort Inn’.

Manishimwe yavutse tariki 10 Gicurasi 1997,yazamukiye mu ikipe y’isonga,ayivamo yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka isaga 4 hanyuma yerekeza muri APR FC ari gukinira ubu.

Ku wa 15 Mutarama 2019 nibwo Manishimwe na Niyitunganye basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku wa 26 habayeho gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Djabel amaze gutsindira APR FC igitego 1 yatsinze Bugesera FC muri shampiyona y’uyu mwaka.