Print

Musanze: Umugabo yapfuye igitaraganya azize kurenga akarongo kaciwe n’umupfumu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2019 Yasuwe: 5131

Radio na Tv 1 dukesha iyi nkuru bivuga ko Nkorera yahise apfa ako kanya akimara kurenga ako karongo.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabwiye TV/Radio 1 ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri urwo rupfu rwabaye amayobera.

Bamwe mu babibonye biba babwiye bavuze ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019 ubwo uwo musaza yahuraga n’uwo bo bita umupfumu ngo akamwishyuza amafaranga yamuriye amubeshya kumugarurira ibintu yari yibwe ariko ntibibe.

Bavuga ko uyu bise umupfumu yiyamye umusaza Nkorera Jena amubuza kumukurikira undi ntiyabyumva maze amucira akarongo hasi aramubwira ngo yibeshye akarenge undi akarenze ahita agwa hasi arapfa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Marie Michelle Umuhoza yahamirije TV/Radio1 iby’uru rupfu rwabaye amayobera kuri benshi, avuga ko uru rwego rwatangiye iperereza icyizarivamo akaba ari cyo cyazasobanura ukuri ku bivugwa.

Ntacyo ubugenzacyaha bwatangaje ku itabwa muri yombi ry’uwo bikekwa ko ariwe wabaye intandaro y’urupfu.

Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko uwo binavugwa ko asanzwe ari umupfumu yari akidegembya dore ko bo ngo batinye kumufata akagenda bamureba babitewe n’ubwoba bari batewe n’ibyo yari amaze gukora bareba.

Nyakwigendera Nkorera yari asanzwe akora akazi k’izamu dore ko no muri icyo gitondo ari bwo yari atashye avuye ku kazi.

Uwo abaturage bavuga ko ari umupfumu wabaye intandaro y’urupfu rwe akaba atuye mu murenge wa Kimonyi bihana imbibi.

Aba baturage barasaba inzego bireba kugenzura iby’izo mbaraga z’amayobera afite ziteye impungenge abaturanyi be.