Print

Minisitiri w’Intebe yakoze impinduka mu banyamabanga nshingwabikorwa b’Intara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2019 Yasuwe: 6608

Uwambajemariya w’ imyaka 46 wari umuyobozi w’akarere ka Burera, yagizwe munyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburengerazuba.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu iterambere (Developments).Mbere y’uko atorerwa kuyobora aka karere yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uretse Uwambajemariya,Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze rigira riti:

Ashingiye ku itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12; Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara mu buryo bukurikira:

Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.

Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.


Ibaruwa iturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe Uwambajemariya yakiriye


Comments

nkunzurwanda 6 November 2019

Allez vers l’ avant imihigo irakomeje.
Muhindure na ba ES b’utugari n’ imirenge.


nkunzurwanda 6 November 2019

Allez vers l’ avant imihigo irakomeje.
Muhindure na ba ES b’utugari n’ imirenge.