Print

Tom Close yataramiye abaganga bagenzi be[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 November 2019 Yasuwe: 3153

Dr. Thomas Muyombo ni umunyamwuga mu buvuzi ariko akagira n’impano y’umwihariko mu kuririmba yamugejeje ku bwamamare muri muzika, ku munsi w’ejo yahuye yasusurukije abaganga bagenzi nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya Kigali Today. Uyu muhanzi kuri ubu avuga ko atareka umuziki n’ubwo ari umuyobozi w’ishami rishinzwe kugusanya no gutanga amaraso ishami rya Kigali.

Iyo nama yari yahuje abanganga barenga 800 baturuka mu gihugu, mu butumwa bahawe n’umukuru w’igihugu yabibukije ko bagomba gutanga serivisi nziza bakirana urugwiro abarwayi,bakaba ibisubizo by’ibibazo bihari mu rwego rw’ubuvuzi kandi ubushobozi buke buhari bugakoreshwa mu buryo butanga umusaruro.