Print

Buruchaga yababajwe bikomeye no kuba atatsinze ikipe ya APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 2778

Nyuma y’umukino,Mugunga yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kuko yari yateguye neza umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona yagombaga guhura na APR FC ariko ikaba yamucitse banganyije 0-0.

Yagize ati “Ntabwo twishimye vraiment,twari tuzi ko uyu mukino tuwutsinda.Ntabwo nishimye.Twabuze amahirwe, urabizi ntabwo nimero 9 wacu yari ameze neza,yahushije igitego cyari cyabazwe n’ikindi Imana ntiyashatse ko tugitsinda.N’ibitego 2 nabonye ko twari gutsinda ariko byanze kwinjira.”

Buruchaga yavuze ko ntacyo yavuga ku musifuzi ariko yemeza ko yagiye yanga guha amakarita abakinnyi ba APR FC bakoze amakosa.

Mugunga Dieudonne uzwi nka Buruchaga,akomeje gukora akazi keza mu ikipe ya Kiyovu Sports kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 05 n’amanota 15 inganya na Rayon Sports ndetse irarushwa amanota 3 gusa Police FC iyoboye shampiyona.


Buruchaga akomeje guha igitinyiro Kiyovu Sports

Amafoto: Funclub