Print

Kanye West yabwirije mu rusengero bituma abagera ku 1000 bakira umwami Yesu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 2368

Uyu muhanzi uherutse kwegurira ubuzima bwe Yesu ngo amubere umwami n’umukiza ari kuzenguruka Amerika aririmba indirimbo ze ziri kuri album ya Gospel aherutse gushyira hanze yise Jesus is The King.

Pasiteri wo muri Louisiana witwa Curvine Brewington yise ivugabutumwa rya Kanye West ikibatsi cyo kuvuka ubwa kabiri.

Ku cyumweru gishize mu iteraniro Kanye West yabwirijemo akanaririmbamo indirimbo zo guhimbaza imana hihanye abantu basaga 1000 nkuko pasiteri Curvine yabitangaje.

Ikinyamakuru Foxnews cyatangaje ko uyu muhanzi ari kuzenguruka USA gukora ivugabutumwa aho abarimo n’abapasiteri n’abizera bose bamuherekeza.

Pasiteri Brewington yagize ati “Mu iteraniro ry’abantu 6000, abantu benshi bo mu moko atandukanye,imyaka itandukanye bumvise ubutumwa barokora ubuzima bwabo bakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.”

Kanye West yaririmbye indirimbo zirimo "Every Hour," "Selah," "Follow God," "na "Jesus Is Lord".


Comments

MUNYEMANA 10 November 2019

Kujya mu nsengero ukaririmba ntibivuga ko uba wabaye umukristu nyakuri.Muli Matayo 15:8,imana iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo,nyamara umutima wabo uri kure yange".Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Ngo kubera ko INZIRA ijyana ku buzima bw’iteka iruhije.Nubwo millions nyinshi z’abantu bavuga ko "bakiriye agakiza",ntabwo aribyo.Biba ari sentiments gusa.Kuba Umukristu nyakuri bisaba mbere na mbere gushaka umuntu ukwigisha bible.Bituma umenya neza Imana kandi bible ikaguhindura,imico yawe igatandukana n’abantu bible yita "Abisi".Urugero,nawe ujya mu nzira,ukigana Yesu n’Abigishwa be,ukajya mu nzira ukabwiriza abantu,kubera ko uwo murimo Yesu yawusabye abakristu nyakuri muli Yohana 14,umurongo wa 12.