Print

Aubameyang yakoze impanuka imodoka ye ihenze cyane irangirika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2019 Yasuwe: 5831

Iyi modoka ya Pierre-Emerick Aubameyang yakoze impanuka kuwa Gatanu w’iki cyumweru ubwo yari avuye mu myitozo irangirika nkuko amshusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Imodoka ya Aubameyang yagonganiye n’indi ya Mercedes ku muhanda uzwi nka M25 uherereye hafi ya Potters Bar mu gace ka Hertfordshire.

Nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi mpanuka nkuko abayibonye babyemeza gusa Aubameyang w’imyaka 30 yababajwe no kwangirika kw’iyi modoka ye ihenze.

Aubameyang uhembwa ibihumbi 200 by’amapawundi ku cyumweru,ntoyahiriwe n’izi mpera z’icyumweru kuko mu mukino we wa mbere nka kapiteni wa Arsenal,batsinzwe na Leicester ibitego 2-0.





Comments

gakuba 10 November 2019

UBWO WAVUGAKO YAGOMBYE IKI!!AMAFARANGA AHEMBWA MUCYUMWERU KIMWE!!!