Print

Reba abanyamidelikazi bafite uruhu rudasanzwe rutangaza abantu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 November 2019 Yasuwe: 4216

1. Connie Chui :

Uyu munyamideli yavukiye mu gihugu cya Hong Kong ariko ukorera imideli mu gihugu cya sweden. Uyu niwe munyamideli wambere winjiye muri uyu mwuga afite ubumuga bw uruhu bwo kuba nyamweru(albinism).

2. Nikia Phoenix:

Uyu ni umunyamideli wo mu gihugu cya America. Nikia afite uruhu rudasanzwe bitewe n’ uduheri twinshi twuzuye umubiri we n’ umusata we.

3. Winnie Harlow:

Uyu munyamideli wo mu gihugu cy’ uburayi yavukanye uruhu rudasanzwe cyane cyane ko ari bake bavutse banmeze gutya ku isi. yabaye umuyamideli kubera abantu bakunda ku murangarira cyane kubera adasanzwe.

4.Ava Clarke:

Uyu munyamideli muto cyane yavutse ku babyeyi batandukanye ku ruhu. umubyeyi umwe ni umwirabura undi ni umuzungu ariko we yavutse afite ubumuga bw’ uruhu aho ari nyamweru(Albino). uyu mwana akurura abantu kubera amaso ye asa ubururu, iminwa y umutuku ndetse n’ umusatsi we.

5.Khoudia Diop:

Khoudia yavukiye mu gihugu cya senegal. uyu mukobwa w’ umunyamideli afite imyaka 19 akaba afite uburanga budasanzwe kubera uruhu rwe, dore ko abenshi bamwita "melanin godess" Amaze kuboneka ku bigo by imideli byinshi ndetse ubu akaba atuye mu mugi wa new york.