Print

Loftus-Cheek ukinira Chelsea yaciye ibintu kubera amafoto yifotoje ari kumwe n’umugore wa Sarkozy [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2019 Yasuwe: 3727

Loftus-Cheek umaze iminsi mu mvune,yagaragaye ari kwamamaza imyenda ya Burberry irimo igura akayabo k’ibihumbi 5000 by’amapawundi ari kumwe na Carla Bruni usanzwe ari umunyamideli ukomeye.

Mu mafoto yakwirakwiriye mu binyamakuru,Loftus Cheek w’imyaka 23 yifotoje yicaye umugore wa Nicolas Sarkozy witwa Carla Bruni amwicayeho.

Iyi myenda Loftus-Cheek yifotoje yambaye ikositimu rigura ibihumbi 2,900 by’amapawundi ndetse n’ikoti ryiza cyane rigura amapawundi 2,500.

Loftus-Cheek utarakina umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino,yavuze ko ari ubwa mbere amuritse imideli ndetse ngo byabaye akarusho kuko ngo yahahuriye n’icyamamare Carla Bruni.

Yagize ati “Ntabwo nari narigeze nkorana n’ibigo byamamaza imyenda mbere y’uko Burberry inyegera.Nakoranye na Adidas kuva natangira kuba umukinnyi.Aya mahirwe sinari kuyitesha.”


Loftus-Cheek yavuze ko gukorana na Carla Bruni ari inyongera nziza kuko uyu mugore asanzwe amenyerewe mu kumurika imideli.