Print

Perezida Nkurunziza yasezeranyije ikintu gikomeye umuntu uzamusimbura ku butegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2019 Yasuwe: 5559

Nkurunziza watangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi,yavuze ko byamugoye gutangira inshingano muri 2005 kubera ko mu isanduku ya Leta yasanze harimo ubusa ariyo mpamvu ngo agiye gushyiraho ikipe ishinzwe kugenzura ko umutungo wa Leta udasesagurwa n’abayobozi bazi ko bagiye gusimbuzwa.

Petero Nkurunziza ati: " Icyo kibazo ndakizi nanjye nahuye nacyo.Mu mwaka wa 2005 ngera ku buyobozi bw’igihugu ntacyo nasanze, nahereye ku busa.
.
Kubera iyo mpamvu, hagiye gushingwa ikipe izareba ko ntawe urimo gusesagura umutungo wa Leta kuko iyo amatora yegereje abari mu nzego z’Igihugu banyereza amafaranga ya leta kubera ko baba bazi ko bucya basimbuzwa.
.
Sinshaka ko uzansimbura asanga mu kigega harimo ubusa bikamugora gukomeza iterambere ry’igihugu nkuko nanjye byangoye kubera ko nasanze kigega harimo ubusa.”

Ibi perezida Nkurunziza yabitangarije mu gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana abasirikare bharaniye amahoro mu Burundi.


Comments

rubaduka 17 November 2019

Nubwo Nkurunziza avuga ngo "umurokore",ntabwo byashoboka kubera ko ari muli politike.Urugero,aherutse kuvuga ngo Imana nayo ni imbonerakure.Ashaka kwerekana ko Imbonerakure ari "abantu beza".Nyamara zamaze abantu zibica.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…
Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.