Print

Habibah uherutse gusabwa umugabo we adahari yagaragaje inda y’imvutsi atwite [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2019 Yasuwe: 5917

Habibah uherutse kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ukuntu yasabwe umugabo we adahari,yashyize hanze amafoto agaragaza inda ye y’imvutsi ndetse agaragaza ibyishimo atewe nuko agiye kwakira imfura ye.

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019 Habibah yashyize kuri Instagram ye amafoto abiri agaragaza ko yitegura kwibaruka.

Nyuma y’aya mafoto Habibah yagize ati “Ibyishimo bya nyabyo biri mu nzira.Imana ishimwe.”

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019,nibwo Habibah yasabwe aranakobwa n’umugabo we bivugwa ko akomoka muri Sudan gusa we ntiyagaragaye mu bukwe.