Print

Tuyisenge Jacques yahaye ishimwe rikomeye Etincelles FC yamureze akaba icyamamare [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2019 Yasuwe: 2042

Tuyisenge wazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC akanayibera kapiteni,yazirikanye ibyo yakorewe n’iyi kipe y’iwabo mu karere ka Rubavu niko kuyigurira iyi myenda myiza cyane yayimurikiye kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019.

Amakuru aravuga ko iyi myambaro igizwe n’amakoti ndetse n’amapantalo ya siporo [trainings] 30,yazishyuye amadolari ya USA angana n’ibihumbi 3000.

Ubwo Tuyisenge yavaga muri Gor Mahia yerekeza muri Petro Atletico,yaciye agahigo ko kuba umunyarwanda uhenze mu bazwi amafaranga baguzwe, aho Petro Atletico yamutanzeho ibihumbi 350 by’amadolari ya US.

Tuyisenge yavuye muri Etincelles FC ajya muri Kiyovu Sport nayo ayivamo yerekeza muri Police FC.Yerekeje muri Gor Mahia muri 2016 ayikinira imyaka 3.