Print

Huye: Inzoga za Bralirwa zamenetse abantu batanguranwa kuziba abandi barazinywa karahava

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2019 Yasuwe: 3722

Nkuko KT Radio yabitangaje,iyi mpanuka yabaye igeze mu murenge wa Mukura hafi y’ ikibuye cya Shari giherereye mu Karere ka Huye mu ntara y’amagepfo.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka avuga ko abaturage bahageze mbere bahise batangira kunywa inzoga abandi bakazitwara, ku buryo iyo Polisi itahagera bari no gupakurura izari mu ikamyo.

Ibi binemezwa n’abahaturiye bavuga ko abahageraga bahitaga bafata inzoga bakanywa, izindi bakazitwara mu myenda, bakamanukira mu mirima no mu mashyamba birukanka.

Hari n’urugo bivugwa ko rwasahuriwemo amakese agera kuri 7 abantu bashatse kujya kuzifata ngo bazinywe, nyirarwo arabangira.

Iyi kamyo yari mu muhanda Huye- Akanyaru,ikimara gukora impanuka abaturage basahuye inzoga bituma bakomeretsa mugenzi wabo.


Comments

Mugisha emmy 18 November 2019

Ndahumuriza nyirinzoga zamenetse nabonye hari nabantu bariho bava kigali bari muri volcano bazishikanye kanyaru!
gusa ubwo ntawapfiriye muriyo mpanuka,imana ishimwe,nahubundi ibinu nibishakwa