Print

Cristiano Ronaldo yasezeranyije abanya-Portugal akandi gahigo agiye gukorera mu ikipe y’igihugu

Yanditwe na: Martin Munezero 19 November 2019 Yasuwe: 1543

Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze Luxembourg ku munota wa 86 w’umukino, cyuzuzaga ibitego 99, uyu musore amaze gutsindira igihugu cye , Arabura igitego kimwe gusa kugira ngo ace agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri wujuje ibitego ijana atsindiye igihugu cye mu mateka y’umupira w’amaguru nyuma y’umunya Iran Ali Daei.

Ali Daei w’imyaka 50 y’amavuko ni umunya Iran wakiniye amakipe akomeye byumwihariko yo mu budage arimo Hertha Berlin na Bayern Munich mu myaka ya 1999-2002,niwe ufite agahigo kuri iyi Isi ko kuba ariwe mukinnyi watsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego byinshi, mu myaka 13 Ali yakiniye Iran yakinnye imikino 149 atsinda ibitego 109.

Kuri ubu uyu Ali Daei atoza ikipe ya SAIPA y’iwabo muri Iran yigeze gukinira. Mu magambo make Ronaldo yagize ati” Uduhigo twose tugomba gukurwaho akaba ari nge udusigarana”.

Christiano Ronaldo w’imyaka 34 y’amavuko, uyoboye ubusatirizi bwa Juventus de Turin yo mu butaliyani ndetse n’ubusatirizi bw’ikipe y’igihugu ya Portugal akanayibera kapiteni, amaze kuyitsindira ibitego 99 mu mikino 164 yakinnye.