Print

Waba wifuza guhindurirwa ubuzima urimo ubu? Kurikirana urugero rwa Elisa

Yanditwe na: Ubwanditsi 19 November 2019 Yasuwe: 1171

Kugira ngo Elisa ahindurirwe ubuzima bwe byamusabye:

•Kumenya icyo agomba gukora,
•Aho agomba kuba ari igihe cyose.
• Abo agomba kuba ari kuvugana nabo muri icyo gihe yari ategereje guhindurirwa ubuzima.

Bibiliya itubwira ko byamufashe imyaka 22 kugira azamurwe mu ntera cyangwa ahindurirwe ubuzima.

Iyo myaka yose ntabwo yari yicaye dore ko yakorera Shebuja imirimo inyuranye irimo:

• Kumumesera imyenda,
• Kumuherekeza aho agiye n’ indi mirimo.

Ntabwo yashidikanya kubyo ategereje kuri boss we Eliya cyangwa ari kumva ibyo bamuvugaho ahubwo yamaze iyo myaka akora akazi ke neza kandi agashyizeho umutima atitaye kubyo abo hanze babavugaho.

Reka nkubwire Nshuti y’ Imana,

•Ntushobora kubona igitangaza mu gihe utazi ko ugikeneye.

•Ntushobora guhindurirwa ubuzima kugeza igihe umenye ko ukeneye kubuhindurirwa.

•Kandi ntushobora kumenya ko ukeneye guhindurirwa ubuzima utaramenya icyo ubuze mu mibereho yawe.

Iyo habaye kuzamurwa mu ntera (Promotion) ku kazi, Hari abantu jya numva basakuza bavuga bati uriya ahinduriwe ubuzima cyangwa azamutse mu ntera atarabikwiriye, ntabwo yari umuhanga cyane mu mirimo yarashinzwe n’ ibindi..

Ariko guhindurirwa ubuzima ntabwo bisaba kuba uri umunyabwenge gusa cyangwa kuba uzi gukora ibintu ahubwo bisaba nabwo gutera intambwe yo guca bugufi kandi guca bugufi bigatanga gufata umwanzuro wo kumenya icyo ukurikiye kandi ukagihagararaho n’ amaguru yawe uko ari abiri.

Igihe cyose uzavuga uti” uriya murongo niwe kwiriye gukurikira n’ Imbaraga zanjye, ubwenge n’ umutima cyangwa kiriya kintu nicyo gikenewe kuri njye aho niho

“Guhindurirwa ubuzima bitangirira.”

Ikintu cyose wubashye nicyo ushyiraho umutima wawe.

Guhindurirwa buzima ni:

• Ukwitanga ubwawe
•Ugatanga igihe cyawe no
• Guca bugufi

Ikiguzi cyo guhindurirwa ubuzima ni uguhaguruka ukava aho wari usanzwe uri ( mu bitekerezo no mu bikorwa) maze ukagera aho usabwa kuba uri.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)