Print

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon Sports mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2019 Yasuwe: 6933

Mirafa yatangarije Radio Flash ko nyuma yo kugera mu ikipe ya Rayon Sports yabonye itandukaniro ry’abakinnyi b’amakipe yombi aho uwa APR FC yishyiraho igitutu mu gihe uwa Rayon Sports agishyirwaho n’abafana.

Mirafa yagize ati “Iyo ukigera muri APR FC uhita wishyiraho igitutu.Nta muyobozi uza ngo agushyire ku gitutu ariko muri Rayon Sports iyo ubonye abafana bayo uhita ujya ku gitutu.”

Mirafa yavuze ko igitutu cya Rayon Sports yakibonye ku mukino wa Gasogi United ubwo banganyaga 0-0 induru zikavuga,abafana bagatangira kubanenga ahita abona ko ngo baba basabwa gutsinda buri mukino.

Mirafa yavuze ko kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sports ibintu byose biri kumubaho ari kubona bidasanzwe kuko ngo aribwo yabona umukinnyi mugenzi we bakinana amuha prime.

Yagize ati “Ibiri kumbaho muri Rayon Sports ntibisanzwe.Nibwo bwa mbere nabona umukinnyi aha mugenzi we agahimbazamusyi kandi afite umuryango agomba kwitaho.”

Mirafa yashimiye bikomeye kapiteni Rutanga wishimiye uko yitwaye ku mukino wa AS Kigali amuha agahimbazamusyi k’ibihumbi 25000 FRW.

Mirafa w’imyaka 23 uherutse kuba umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports, yavuze ko adatekereza kuzongera gusubira mu ikipe ya APR FC ahubwo ari gushaka uko yazamura urwego akazakinira Amavubi no kwerekeza hanze y’u Rwanda.


Comments

19 November 2019

ukonukwicumitanga.nukoatayibonyengoturebe nukumureshya


SIBORUREMA 19 November 2019

waretse kwishongora mirafa we. kugira ibihe byiza ntibivuze kuba umaze kuba ikirangirire. doreko na Sarpongo yararirimbwe ariko asigaye ari nka bandi bose. urugero naguha niba wibuka uwitwa Yves Rwigema uko yagiye avuga ko yageze aho yifuzaga, wambwira aho ageze?


Kamayirese 19 November 2019

yavuze ko adatekereza kuzongera gusubira mu ikipe ya APR FC.........................Hahahahaahahahahahahahahahahahahahahaahahahahahahahhaahah usubira muri APR FC? ntabyo wabona rwose wikwifuza ibidashoboka. komeza ukore maze wenda ibyifuzo byawe byo kujya hanze wabigeraho da.