Print

Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bafunguriwe amarembo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 1651

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2018 ni bwo Rwanda Inspiration Back Up itegura aya marushanwa ya Miss Rwanda yashyize hanze itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 n’ibisabwa kugira ngo baryitabire.

Bimwe mu bisabwa harimo :

Uburanga, Ubwenge ndetse n’Umuco

Kuba umukobwa wiyandikisha ari umunyarwandakazi ufite ibyangombwa, afite Imyaka hagati ya 18-24,yararangije amashuri yisumbuye, azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda.

Kuba afite metero 1.70, afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ’Body mass index’ (18.5-24.9), Atarigeze abyara, Yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba, Yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy’umwaka amarana ikamba, Yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’abategura Miss Rwanda.

Kwiyandikisha byatangiye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018 binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.