Print

Umuhanzikazi Sinach wari warabuze urubyaro yibarutse imfura ye ku myaka 46

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 2173

Sinach wakoze agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika wagize indirimbo ya Gospel yarebwe n’abantu barenga miliyoni 100 ku rubuga rwa You Tube,yibarutse iyi mfura ye nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru by’iwabo muri Nigeria abitangaza.

Sinach wakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Way Maker yaciriyeho agahigo twavuze haruguru,Iknow who I am n’izindi,yari amaze imyaka 5 ashyingiranywe na pasiteri witwa Joe Egbu muri 2014.

Umupasiteri witwa Chris Oyakhilome niwe watangaje iyi nkuru nziza ubwo yahamagaraga Sinach ngo ahabwe igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu birori byo gutanga ibihembo mu muziki wa Gospel byitwa LIMA awards.

Inkuru yo kwibarukwa kwa Sinach yatangarijwe muri ibi birori byabaye kuwa 17 Ugushyingo 2019 mu mujyi wa Lagos ahitwa mu nyubako ya Loveworld Convocation Arena.Sinach yahawe igihembo cy’indirimbo y’umwaka yise There’s an Overflow.

Osinachi Joseph Kalu uzwi nka Sinach yahawe ibihumbi 100 by’amadolari kubera iyi ndirimbo ye yabaye iy’umwaka muri ibi birori.



Sinach n’umugabo we bibarutse imfura yabo


Comments

sinamenye 20 November 2019

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.