Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu n’ikibanza uherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge

Yanditwe na: Ubwanditsi 20 November 2019 Yasuwe: 462

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki 22/11/2019 saa tatu za mu gitondo (09h00) hazasubukurwa ku ncuro ya 3 igurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa wa Munyankore Boniface ugizwe n’inzu n’ikibanza uherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali , Akagali ka Nyabugogo, kugira ngo harangizwe urubanza Munyankore Boniface yatsinzwemo na Gasimba Charles n’uwo bafatanyije.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igedanwa ya Me Mutiganda Louis: 0788625991.