Print

Rihanna yandagajwe bikomeye n’umunyarwenya

Yanditwe na: Martin Munezero 21 November 2019 Yasuwe: 2850

Uyu munyarwenya yavumbuye ko Rihanna hari ibintu adashoboye gukora ubwo bari bagiranye ibihe avuga ko atazigera yibagirwa aho bari basohokanye,bijanditse mu binyobwa mu ijoro maze bimwe mu bikorwa uyu muhanzikazi waririmbye What my name bituma abonwa na mugenzi we ko hari ibintu bimwe na bimwe nawe adashoboye gukora n’ubwo ari umuririmbyi mwiza.

Jimmy Fallon yabajije umunyarwenya mugenzi we Seth Meyers ati “Ese hari ikintu Rihanna atazi gukora neza”? Undi aramusobanurira ati “hari igihe rimwe yafashe telefone yanjye maze yifata amafoto menshi icyarimwe twanyweye nyuma nza kuyacamo nsanga ni mubi mu gufotora”. umunyarwenya avuga ko Rihanna atazi gufotora akoresheje telefone.

Juma nyuma amaze kuganira na Seth yashyize hanze amashusho aba bombi baganira yerekana ukuntu amafoto yafotowe n’icyamamare muri muzika y’isi Rihanna aba ari mabi none arimo gukwirakwizwa n’abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.