Print

Impamvu Aubameyang yanze kongera amasezerano kandi yaragizwe kapiteni yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2019 Yasuwe: 7546

Pierre-Emerick Aubameyang ufite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda ibitego,ntabwo aremera kongera amasezerano muri Arsenal ndetse ngo ntabwo yiteguye kuyongera kuko yifuza kuyivamo akerekeza Camp Nou.

Ikinyamakuru Sport kivuga ko Pierre-Emerick Aubameyang atazongera aya masezerano ye azarangira muri 2021, kuko ngo abona iyi kipe nta cyerekezo ifite cyo kongera kugaruka muri UEFA Champions League.

Abayobozi ba Barcelona bari gushakisha umusimbura wa Luis Suarez umaze kugeza ku myaka 32 y’amavuko,uzarangiza amasezerano muri 2021.

Barcelona iherutse kugura Antoine Griezmann muri Atletico Madrid itanga akayabo ka miliyoni 108 z’amapawundi ariko uyu mukinnyi ntiyakemuye ikibazo cy’ubusatirizi ariyo mpamvu na Aubameyang yifuzwa.

Biravugwa ko abandi ba rutahizamu barimo Alexandre Lacazette bakinana na Marcus Rashford wa Manchester United nabo bari gutekerezwaho.


Comments

DUMBULI 21 November 2019

Arsenal nitiyubaka ngo ikomere umuherwe akaguma guhagara ku mafaranga ye bazayibagara bayitware abakinyi beza bose, abandi bange kuyikinira isigare ari ikipe iciriritse izarangire igiye mu kiciro cya 3 cga cya 2