Print

Umugore wavukanye amano 19 n’intoki 12 yavuze akaga gakomeye yahuye nako kubera uko yavutse [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2019 Yasuwe: 4634

Uyu mugore uburwayi bwitwa polydactyly bwatumye amano ye n’intoki biba byinshi,yavuze ko abaturanyi be bamubereye ikigeragezo gikomeye kuko bamuserereza cyane bamwita umurozi kubera uku kuntu yavutse.

Uyu mugore utuye ahitwa Ganjam muri Odishi yavuze ko atinya kuva mu nzu kuko atinya ko abantu bamwita umurozi bahita bamwica.

Uyu mugore yakagombye kuba yaravuwe ubu burwayi mu myaka yashize ariko umuryango we wabuze amafaranga yo kumuvuza.

Ubu burwayi bwa Nayak ntibusanzwe kuko bufata umwana umwe mu bana bari hagati ya 700 na 1000 bavutse.

Nayak yabwiye abanyamakuru ati “ Navukanye uburwayi budasanzwe sinabasha kuvuzwa kubera ko mvuka mu muryango ukennye.Maze imyaka 63 mbana n’ubu burwayi.Abaturanyi banjye banyita umurozi bakampa akato gusa hari bamwe baza kunsura.Nahisemo kuguma mu nzu kubera ko abantu bamfata bitandukanye.