Print

Goma: Indege yari itwaye abagenzi 17 yahiriye mu kirere igwa hejuru y’inzu z’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2019 Yasuwe: 4864

Iyi ndege yahiye muri iki gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 24 Ugushyingo 2019 saa tatu n’iminota 07, nyuma y’iminota 2 ihagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma,igwa mu gace kitwa Mapendo-Birere mu mujyi wa Goma hejuru y’inzu z’abantu.

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu y’abatuye hano. Abantu benshi bahurura bajya gutabara.

Abayobozi ntibaremeza umubare w’ababa basize ubuzima muri iyi mpanuka, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yihanganishije abapfushije ababo muri iyi mpanuka.

Nkuko amakuru dukesha amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abitangaza, iyi ndege ikimara kugwa,imodoka zizimya umuriro n’indege ya UN,zatabaye zijya kuzimya iyi ndege yaguye muri aka gace gatuwe n’abantu mu burasirazuba bw’umujyi wa Goma.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yagize ati "Twabonye igihaguruka ihennye [icuramye] cyane turavuga tuti iriya ndege itari gusuma irarenga hariya?."

Mu kwezi gushize indege y’ubwikorezi ya gisirikare yo mu bwoko bwa Antonov 72 yari mu mirimo yo gutwara ibikoresho by’umukuru w’igihugu cya DR Congo yakoze impanuka ihitana abari bayirimo.

Kugeza ubu ibinyamakuru byo muri Kongo kuri Twitter bimaze gutangaza ko abantu 25 bo muri aka gace bahise bapfa,aba barimo abo yasanze hasi ikimara guhanuka bari mu nzu yaguyeho.Abantu 2 mu bari bayirimo babashije kurokoka bajyanwa igitaraganya kwa muganga.



Ubu nibwo bwoko bw’i ndege yakoreye impanuka i Goma