Print

Eddy Kenzo yasuye inzu ye yabanagamo n’umugore we watwawe n’undi mugabo asanga yatwaye ibintu byo mu nzu birimo na Televiziyo ya rutura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 November 2019 Yasuwe: 4021

Rema yakoze ubukwe n’umugabo witwa Hamza w’umukire nawe wo mugihugu cya Uganda, ubu bari mu kwezi kwa buki.

Eddy Kenzo ntiyari akibana na Rema, imyaka 2 yari igiye gushira, uyu mugore yibana wenyine mu nzu ya Eddy Kenzo.

Uyu mugore yatangaje ko impamvu yanze Eddy Kenzo agashakana nundi mugabo ariko ngo Kenzo yari yaramutaye mu nzu wenyine, akaba ataranakoraga inshingano ze nk’umugabo murugo.

Eddy Kenzo nawe ashinja uyu wahoze ari umugore ko ari umugore wakundaga, ibintu kurusha abazima n’abapfuye kuburyo Kenzo atari akibashije kubana nawe, avugako yamutakazagaho arenga millioni 3 mucyumweru kimwe gusa.

Eddy Kenzo wari warataye Rema mu nzu amusigana n’umwana, yongeye gusubira aho babanaga, ngo icyamutunguye ni uburyo yasanze, inzu yarasahuwe ndetse ngo uyu mugore yahereye kuri televiziyo nini yabaga muri Salo.