Print

Kylian Mbappe yatangaje umukinnyi abona akwiriye gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 5549

Mbappe nawe washyizwe mu bakinnyi bagomba gutoranwamo uwegukana Ballon d’Or yabwiye ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel,ko abona Messi ariwe uzegukana iki gihembo.

Yagize ati “Ndabona Messi ariwe ukwiriye Ballon d’Or.Ibyo yakoze ku giti cye biratangaje muri uyu mwaka.”

Mbappe yavuze ko muri 2019,Messi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi 29 bahanganye.

Messi azaba ahanganye na Virgil Van Dijk ndetse na Cristiano Ronaldo kuwa 02 Ukuboza 2019 ubwo hazatangwa iki gihembo amaze gutwara inshuro 5.



Mbappe yavuze ko Messi ariwe ukwiriye Ballon d’Or ya 2019