Print

Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko Lionel Messi ariwe watwaye Ballon d’Or itaratangwa

Yanditwe na: Martin Munezero 27 November 2019 Yasuwe: 2080

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Mundo Deportivo ivuga ko abanyamakuru ba France Football itanga Ballon d’Or bagiye muri Espagne mu ibanga kubwira Messi ko ari we ugomba kwitegura guterura Ballon d’Or ya gatandatu akaba umukinnyi wa mbere ufite nyinshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru akomeza avuga ko ikipe y’abakozi ba France Football bagiye kubwira Messi w’imyaka 32 iyi nkuru nu bwo Ballon d’Or izatangwa mu birori bizaba ku wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019. Ni ukuvuga ko Cristiano na Virgil Van Dijk bazaherekeza Messi kuko ibanga barimennye hakiri kare.

Messi yatwaye igikombe cya shampiyona ya Espagne ‘ La Liga’ cya 10 mu mateka ye ari na FC Barcelona, yatsinze ibitego 36 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mwaka w’imikino ushize. Messi ni na we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA.

Van Dijk na we wari muri batatu bahataniye iki gihembo gikomeye mu mupira w’amaguru, yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa UEFA nyuma yo gufasha Liverpool gutwara Champions League.

Ni mu gihe Cristiano Ronaldo na we adahwema gutsindira ibitego ikipe ye ya Juventus, ndetse akaba anitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain we yakunze kuvuga ko Messi ari we ukwiye iyi Ballon d’Or.


Comments

MAM WAMSSI NIND? 31 October 2022

UMUGOR NABNA NIBANDE?