Print

Umuhungu w’uwahoze ari myugariro w’amavubi yasinye mu ikipe ya Manchester United nk’uwabigize umwuga

Yanditwe na: Martin Munezero 27 November 2019 Yasuwe: 11346

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Noam ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yageze muri Manchester United ahawe amahirwe yo kwiga umupira ( Scholarship) avuye muri Amiens yo mu Bufaransa. Yasinye amasezerano ye ya mbere amaze kwishimira ubuzima abayemo muri Manchester United nkuko iyi kipe yabitangaje.

Emeran w’imyaka 17 yageze muri Manchester United muri Gashyantare uyu mwaka afite imyaka 16, biravugwa ko yagerageje kuvugana n’amakipe atandukanye y’iburayi nka FC Barcelona, Juventus na PSG ngo abe yabasinyira ariko ntibamubonemo ubushobozi bakamwanga.

Uyu musore ukiri muto ubwo yaganiraga na n’ikinyamakuru cy’iwabo mu bufaransa Le Courrier Picard ku kuba yemeye kwerekeza muri Manchester United, yavuze ko Manchester United izamufasha kugera ku rwego rwo hejuru mu gukina umupira w’amaguru, ati ” Ubu ni ahanjye kuba nakora cyane nkagera ku ntego zanjye”.

Emeran kandi yatangaje ko Wayne Rooney wabaye umukinnyi ukomeye wa Manchester United yamwemereye kumukurikirana akamenya uko yitwara ndetse akanamugira inama.

Noam Emeran afite inkomoko mu Rwanda, yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na nyina ni w’umunyarwandakazi.

Icyakora ibinyamakuru by’i burayi byanditse ku igurwa rye, ntibivuga ko ari umunyarwanda, banditse ko ari umufaransa

Yatangiye impano ye yo gukina umupira w’amaguru akinira ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.


Comments

Jabo 28 November 2019

Nizereko atazaba nka wawundi mwaturatiye ukina muri NBA mwasanga atiyumva muri leta akaba yaragiye nkifuni iheze mu binyamakuru byo mu Rwanda.


gakuba 27 November 2019

none se mwashakaga ko bavuga ko ali umunyarwanda atari byo nawe ntabyemera yavukiye hariya akurira hariya muli Africa niyo wahavukira utazi naho iwanyu bakomoka ngo ntacyo waba muli cyo gihugu muzumve abanyamurenge cyangwa abavujiye muli Kenya nababyeyi babo batazi aho uRwanda ruri.ntibagira ibyangombwa nimureke abazungu baradutaye *