Print

Umunyamakuru watangazaga amakuru Live yatewe n’ingurube yari yasaze iby’akazi arabireka arahunga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 6068

Lazos Mantikos yarumwe n’iyi ngurube ubwo yatangazaga amakuru imbonankubone [live] ahabereye umwuzure mu mujyi wa Athens, hanyuma iyi ngurube yawuhungaga iraza itangira kumuruma nawe arahunga.

Mantikos wakoraga inkuru Live kuri ANT-1 TV mu kiganiro cyitwa Good Morning Greece yabanje kwihanganira iyi ngurube yamurumaga ariko byaje gukomera atangira guhunga ahamagara umunyamakuru wari muri studio witwa George Papadakis ati “George uranyumva.Aha dufite ikibazo gikomeye.iyi ngurube ubona yiriwe itwirukaho guhera mu gitondo.”

Abanyamakuru bari muri studio bagerageje kuba abanyamwuga ariko kwihangana byabananiye baraturika baraseka.

Umwe yahise amusubiza ati “Lazos ubwo icyo ari ikibazo gikomeye aho ngaho twe turakomeza kubara inkomere I Kineta.Banza wikize iyo ngurube y’ingore.”

Uyu munyamakuru yahise ahagarika Live coverage arahunga.abanyamakuru bari muri studio basabye imbabazi abafana kubera ko basetse mugenzi wabo ari gutangaza amakuru.