Print

Amikoro make yatumye FERWAFA yirukana abakozi bayo 11 barimo n’inararibonye Mabombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 3757

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,FERWAFA yafashe iki cyemezo nyuma y’uko guhemba bamwe muri aba bakozi ngo byari bisigaye biyibera umutwaro, ahanini bitewe n’uko batagifite hafi miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda yavaga ku mufatanyabikorwa w’iri shyirahamwe AZAM TV uherutse gusesa amasezerano.

Iki kinyamkuru cyavuze ko hafi muri buri gice (Department) cya FERWAFA haraza kuvamo abakozi basezererwa mu rwego rwo kureba uko iri shyirahamwe ryakomeza gukora ntirigwe mu bibazo byo guhemba abakozi.

Mu basezererwa na FERWAFA harimo Rutsindura Antoine bakunda kwita Mabombe wanabayeho umuyobozi wungirije wa tekinike muri iri Shyirahamwe, abakozi bo mu ishami ry’amarushanwa, abakora mu gice cyo kumenyekanisha ibikorwa bya FERWAFA bivugwa ko nta musaruro batanze mu gihe bamaze muri iyi myanya, na bamwe mu bakozi bakira abagana Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

FERWAFA ikomeje kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye bashobora gusinyana amasezerano mu gihe cya vuba nta gihindutse, ikaba yarashegeshwe muri iyi minsi n’aya mafaranga yakuraga muri AZAM TV.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifite abakozi 32 bahoraho, rikaba riherutse gushyira ku isoko umwanya w’umukozi ushinzwe ubucuruzi n’uwayifasha mu birebana no kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kuyihuza n’abayigana, akazaba ashinzwe n’itangazamakuru.

Buri mwaka,FERWAFA ihabwa miliyoni y’amadorali na FIFA, kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga akaba ajya mu mirimo ya buri munsi no guhemba abakozi b’iri shyirahamwe.


Comments

Abraham 28 November 2019

guterura inkuru yose uko yakabaye ukayitereka kuri siteuyikuye ku kindi gutangazamakuru nta n’akantu uhinduyemo nawe nk’umuntu utekereza kweli??