Print

Hagiye kuvugururwa ibishushanyo mbonera by’imijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imijyi irambye

Yanditwe na: Martin Munezero 28 November 2019 Yasuwe: 1941

Kuvugurura ibi bishushanyo mbonera by’iyo mijyi kandi bizatuma hahuzwa igenamigambi ry’imijyi n’amabwiriza y’iterambere ry’imijyi,amabwiriza y’imiturire n’iz’icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

Iki gishushanyo mbonera kandi kizagaragaza ibyashyirwa mu bikorwa mu koroshya ishoramari harimo ibyiciro byose by’imikoreshereze y’ubutaka,ibishushanyo byimbitse mu bice byo guturamo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko ivugururwa ry’ibyo bishushanyo mbonera rizakorwa kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020 kandi rizakorwe mu byiciro 2: icyiciro cya 1 kizareba imijyi ya Muhanga,Rubavu na Nyagatare,mu gihe icyiciro cya 2 cyo kizareba imijyi ya Musanze,Huye na Rusizi.

Buri gishushanyo mbonera kizajya kijyana n’umwihariko wa buri mujyi.