Print

Laizer Classics umusore ukorera indirimbo Diamond yarongoye umukobwa w’uburanga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 November 2019 Yasuwe: 3134

Laizer Classics yasezeye ku buzima bwa gisore maze ashyingiranwa n’umukobwa yari yarahishe benshi witwa Bebe Naj mu bukwe bwagizwe ubwiru,kuko bwitabiriwe gusa n’abantu b’inshuti ze za hafi ndetse na bamwe mu bo bakorana muri Wasafi Classic Baby inzu itunganya umuziki yashinzwe n’icyamamare Diamond Platnumz.

Uyu mu producer yishimiye ubu bukwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ashyiraho amafoto ndetse anongeraho amagambo ari mu rurimi rw’icyarabu “A L H A M D U L I L L A H”,maze abamukurikira batangira kumwereka uburyo bishimiye ubu bukwe bwakorewe mu idini ya Islam bakunda iyi foto.